Imvura yaguye ni umwanya mwiza wo gutera ibiti, Abanyarwanda barakangurirwa kubyaza umusaruro iki gihe
Mu gihe imvura iri kugwa, ubutaka bukaba bwatose, Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali burakangurira abanyarwanda kubyaza umusaruro iki gihe batera ibiti hirya no hino aho batuye, mu rwego rwo kongera ibiti no kurengera ibidukikije.
Ubu ni igihe cyiza cyo gutera ibiti kuko ubutaka buba bufite ubuhehere buhagije bufasha ingemwe gufata neza no gukura.
Abaturage barasabwa kugira uruhare muri iki gikorwa batera ibiti mu busitani bwabo, ku nkengero z'ibibanza, hafi y'ingo ndetse n'ahandi hose hashoboka kandi habugenewe.
Gutera igiti ni igikorwa cyoroheje ariko gifite akamaro kanini mu kubungabunga ibidukikije, kurwanya isuri, gufasha mu gusukura umwuka no kongera icyatsi kibisi mu mijyi no mu bice by'icyaro.
Buri muturage arasabwa gutera igiti cye, akakibungabunga kugira ngo kizakure kandi gitange umusaruro ku hazaza.
Igiti cyawe, uruhare rwawe mu kubungabunga ibidukikije!

Comments
0No comments yet
Be the first to share your thoughts on this story.