Igisirikare cya Amerika kijyiye gufasha Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ingabo n’umutekano, aya masezerano ateganya no kongera ubufatanye mu mahugurwa ya gisirikare, guhanahana amakuru no kurinda umutungo kamere wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Igisirikare cya Amerika kijyiye gufasha Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC.

Umwaka ushize, Ku wa 4 Ukuboza, I Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Amerika byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye ku bijyanye n’ingabo n’umutekano.

Igihe yasinywaga, ibisobanuro birambuye ku bikubiye muri ayo masezerano ntibyahise bishyirwa ahagaragara. Icyakora, inyandiko y’ayo masezerano ubu yamaze kumenyekana.

HAGATI MURI WEB

Kimwe mu bintu by’ingenzi bigaragara muri ayo masezerano harimo no kurinda ahacukurwa amabuye y’agaciro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu rwego rwo gufasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kongera ubushobozi bw’Ingabo zayo, iyi nyandiko ivuga ko hagiye kongerwa amahugurwa ya gisirikare ku ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

uretse amahugurwa azahabwa ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kandi harimo ubufasha m’ubutasi bwa gisirikare, ibijyanye n’ibikoresho(logistics), ndetse no kubaka ubuhanga bwa gisirikare mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ubu bufatanye kandi buzibanda ku kugenzura imipaka no guhanahana amakuru ajyanye n’umutekano.

Ku bijyanye no guha RDC ibikoresho bya gisirikare no kuvugurura ubushobozi bw’Ingabo za FARDC,izi nyandiko zigaragaza ko ibyo bizakorwa mu byiciro bitandukanye.

Amerika ivuga ko ishobora gusuzuma niba izakomeza gutanga ubwo bufasha mu gihe Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zaba zigaragaje iterambere rirambye mu kubaka igisirikare cy’umwuga, kubahiriza uburenganzira bwa muntu no kugira uburyo bwo kubazwa inshingano.

Aya masezerano ateganyijwe kumara imyaka itanu, ariko afite umwihariko kuko hari izindi nyandiko zigomba gutegurwa kugira ngo zisobanure mu buryo burambuye uko ingingo z’ubu bufatanye zizashyirwa mu bikorwa akantu ku kandi.

Share this article

Comments

0

Comments are reviewed before they appear.

0 / 5000

No comments yet

Be the first to share your thoughts on this story.

You Must Read

View All