KIGALI DUTARAME 2026: Cécile Kayirebwa agiye guhabwa icyubahiro kidasanzwe

Umuhanzi w’icyamamare mu muziki gakondo w’u Rwanda, Cécile Kayirebwa, agiye guhabwa icyubahiro mu gitaramo cya Kigali Dutarame 2026 kizaba ku wa 3 Ukwakira 2026 kuri Kigali Convention Centre Square.

KIGALI DUTARAME 2026: Cécile Kayirebwa agiye guhabwa icyubahiro kidasanzwe

Iki gitaramo kizaba kigamije kwizihiza no kugaragaza uruhare Kayirebwa yagize mu guteza imbere no kubungabunga umuziki n’umuco nyarwanda.

Abahanzi bazitabira iki gitaramo barimo Massamba Intore, Muyango, Cyusa na Teta Diana, ndetse n’amatorero arimo Itorero Inyamibwa, Ishyaka ry’Intore na Indatirwabahizi.

Kayirebwa, umaze imyaka myinshi mu muziki, azitabira iki gitaramo aho azashimirwa uruhare yagize mu kugeza umuziki gakondo w’u Rwanda ku bantu benshi ndetse no kuwusigasira mu bihe bitandukanye.

https://amaalive.com/ish-kevin-yasohoye-album-nshya-ivuga…

Share this article

Comments

1

Comments are reviewed before they appear.

0 / 5000
INSHUTINIYI KEVIN

Hello

You Must Read

View All