Abafana ba Tenerife bateraniye kuri Stade mu kunamira Jesús de Miguel witabye Imana afite imyaka 30

Abafana b'ikipe ya CD Tenerife bateraniye hanze ya Stade Heliodoro Rodríguez López mu gikorwa cyo kunamira rutahizamu Jesús de Miguel witabye Imana ku wa Kabiri tariki ya 3 Ugushyingo 2026, afite imyaka 30.

Abafana ba Tenerife bateraniye kuri Stade mu kunamira Jesús de Miguel witabye Imana afite imyaka 30

Abafana babarirwa mu magana bateraniye ku muryango wa cyenda (Gate 9) wa Stade, aho uyu mukinnyi yakinaga yambaye nimero 9, bashyira indabo, buji, imipira y'amakipe n'ubutumwa bwo kumusezeraho.

Iki gikorwa cyaranzwe n'amarira, amashyi n'indirimbo z'ikipe ya Tenerife, mu gihe abafana bagaragazaga agahinda batewe n'urupfu rw'uyu mukinnyi.

Mu gihe cyo kumwibuka, umwe mu bafana yasabye ko nimero 9 Jesús de Miguel yakinaga yazamurwa burundu, ntihongere kubaho undi mukinnyi uyambara, mu rwego rwo guha icyubahiro no guhora bibuka uyu rutahizamu. Iki gitekerezo cyakiriwe n'amashyi menshi.

Jesús de Miguel yitabye Imana nyuma yo gukomereka bikomeye mu mukino ikipe ye ya Tenerife yari yakiriyemo FC Andorra ku wa Mbere tariki ya 2 Ugushyingo 2026.

Mu minota ya nyuma y'uyu mukino wari ugeze kuri 2-2, De Miguel yagonganye na Jesús Owono, umunyezamu wa Andorra, wari uvuye mu izamu ashaka gukuraho umupira.

Uyu mukinnyi yahise agwa hasi, ahabwa ubutabazi bwihuse mbere yo kujyanwa mu bitaro. Nubwo yabanje kuzanzamuka nyuma yo guhagarara k'umutima, ubuzima bwe bwaje kuzamba, yitaba Imana mu gitondo cyo ku wa Kabiri.

Ubuyobozi bwa Tenerife bwatangaje ko buzategura igikorwa cyo kumusezeraho ku mugaragaro ku wa Gatandatu tariki ya 7 Ugushyingo, kikazabera kuri Stade Heliodoro Rodríguez López.

Urupfu rwa Jesús de Miguel rwababaje cyane abakunzi b'umupira w'amaguru, aho amakipe n'abakinnyi batandukanye barimo Lionel Messi na Cristiano Ronaldo bagaragaje akababaro kandi bifuriza umuryango we gukomera.

Jesús de Miguel asize amateka muri Tenerife, ikipe yari yafashije kuzamuka mu cyiciro cya kabiri cya shampiyona ya Espagne.

Share this article

Comments

0

Comments are reviewed before they appear.

0 / 5000

No comments yet

Be the first to share your thoughts on this story.

You Must Read

View All