Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo gutangiza Imikino Olempike y’Urubyiruko ya Dakar 2026
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yitabiriye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro Imikino Olempike y’Urubyiruko (Youth Olympic Games) ya Dakar 2026, wabereye kuri Stade Abdoulaye Wade muri Senegal.
Uyu muhango wabaye kuri uyu mugoroba, witabirwa na Perezida Kagame hamwe na Perezida wa Senegal, Bassirou Diomaye Faye, wamwakiriye, ndetse n’abandi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma.

Iyi mikino ya Dakar 2026 ifite amateka yihariye kuko ari yo mikino ya mbere ya Olempike igiye kubera ku mugabane wa Afurika.
Biteganyijwe ko izahuza abakinnyi b’urubyiruko bagera ku 2,700, bafite hagati y’imyaka 15 na 17, baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.
Aba bakinnyi bazahatana mu mikino 25 itandukanye, aho hazatangwa imidari mu byiciro 153.
Kuba Senegal yakiriye iyi mikino bifatwa nk'intambwe ikomeye mu mateka ya siporo muri Afurika, by'umwihariko mu guteza imbere impano z'abakiri bato no guha urubyiruko rwo kuri uyu mugabane amahirwe yo kugaragaza ubushobozi ku rwego mpuzamahanga.
Imikino Olempike y’Urubyiruko ya Dakar 2026 ikomeje gushyira Afurika ku ikarita y'ibikorwa bikomeye bya siporo ku Isi.
Comments
0No comments yet
Be the first to share your thoughts on this story.