Amavubi U15 yasoreje ku mwanya wa 80 mu bihugu 189

Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'abatarengeje imyaka 15, Amavubi U15, yasoreje ku mwanya wa 80 mu bihugu 189 byitabiriye irushanwa rya FIFA U-15 World Cup & Festival 2026.

Amavubi U15 yasoreje ku mwanya wa 80 mu bihugu 189

Ni umwanya u Rwanda rwabonye nyuma yo kwitabira iri rushanwa ryahuje ibihugu bitandukanye byo hirya no hino ku Isi, rikaba ryarabaye amahirwe akomeye ku bakinnyi bakiri bato yo kwipima ku rwego mpuzamahanga.

Mu mikino yakinnye, Amavubi U15 yahuye n'amakipe atandukanye, arimo Albania, Vietnam, Scotland na Malawi, mu rugendo rwaranzwe n'intsinzi, gutsindwa ndetse n'amasomo akomeye ku bakinnyi.

Kimwe mu byaranze uru rugendo ni umukino u Rwanda rwahuyemo na Vietnam, aho amakipe yombi yanganyije ibitego 2-2, mbere y'uko Amavubi U15 atsinda penaliti 4-2, agahita abona itike yo gukomeza mu cyiciro cya nyuma cya Tier C.

Nubwo urugendo rwarangiye, umwanya wa 80 mu bihugu 189 ni ubunararibonye bw'ingenzi ku bakinnyi b'u Rwanda, cyane cyane ko ari amahirwe babonye yo guhatana n'abo mu bindi bihugu no kumenya urwego rw'umupira w'amaguru ku rwego mpuzamahanga.

Iri rushanwa kandi ni imwe mu ntambwe mu rugendo rwo gukomeza kubaka ejo hazaza h'umupira w'amaguru w'u Rwanda, binyuze mu guteza imbere impano z'abakinnyi bakiri bato.

Amavubi U15 arasoje, ariko urugendo rwo kubaka ejo hazaza rurakomeje.

Share this article

Comments

1

Comments are reviewed before they appear.

0 / 5000
Amani

Bakomereze aho

You Must Read

View All