Abacuruzi 1,607 ni bo bagizweho ingaruka n’inkongi ya Musanze, ibicuruzwa byangiritse bifite agaciro ka miliyari 24,8 Frw

inkongi y’umuriro yibasiye inyubako y’ubucuruzi ya GOICO Plaza mu Karere ka Musanze ,imibare yatangajwe na PSF Musanze igaragaza ko abacuruzi 1,607 bagizweho ingaruka n’iyi mpanuka.

Abacuruzi 1,607 ni bo bagizweho ingaruka n’inkongi ya Musanze, ibicuruzwa byangiritse bifite agaciro ka miliyari 24,8 Frw

Iyi mibare igaragaza ko abacuruzi benshi batakaje ibikorwa byababeshagaho, mu gihe abandi bagifite imbogamizi zo kubona ubushobozi bwo kongera gutangira ubucuruzi bwabo.

Mu bacuruzi bagizweho ingaruka, 1,576 ibarura ryagaragaje ko nta kandi kazi kabatunze bafite uretse ubucuruzi bakoreraga muri iyi nyubako. Ibi bigaragaza uburemere bw’ingaruka iyi nkongi yagize ku mibereho y’imiryango myinshi.

Ikindi kigaragara ni uko abacuruzi 1,535 muri bo batari bafite ubwishingizi bw’ibicuruzwa byabo, ibintu bishobora gutuma kongera kubaka ubushobozi bw’ubucuruzi bwabo bibagora.

Imibare kandi igaragaza ko abagore ari 963 mu bacuruzi bagizweho ingaruka n’iyi nkongi, mu gihe 605 bari bafite inguzanyo bari barafashe kugira ngo bashore imari mu bikorwa byabo by’ubucuruzi.

Ku bijyanye n’aho gukomereza ibikorwa, abagera ku 1,200 bamaze kubona aho gukorera, nubwo hakiri abandi bagomba gushaka ibisubizo birambye kugira ngo bongere gusubukura ubucuruzi.

Miliyari 41,8 Frw ni agaciro k’ibyangiritse

Isuzuma ryagaragaje ko ibicuruzwa by’abacuruzi byahiye bifite agaciro ka miliyari 24,8 Frw, mu gihe inyubako ubwayo yari ifite agaciro ka miliyari 17 Frw.

Iyo mibare yombi ihurijwe hamwe, igaragaza ko agaciro k’ibyangiritse kagereranywa na miliyari 41,8 Frw.

Iyi nkongi yasize isomo rikomeye ku bijyanye no kwitegura ibiza, kurinda ibikorwa by’ubucuruzi no kugira ubwishingizi bufasha abacuruzi mu gihe bahuye n’ibihombo bitunguranye.

Ku bacuruzi ba Musanze, ikibazo gikomeye gisigaye ni uburyo bwo kongera kubona igishoro, kwishyura imyenda no gusubukura ibikorwa byari bibatunze.

Inkomoko: PSF Musanze.

Share this article

Comments

0

Comments are reviewed before they appear.

0 / 5000

No comments yet

Be the first to share your thoughts on this story.

You Must Read

View All