Kim Kardashian yavuze impamvu yamaze imyaka 5 nta mukunzi nyuma yo gutandukana na Kanye West

Umunyamideli akaba n’umushoramari Kim Kardashian yatangaje ko yamaze imyaka igera kuri itanu atari mu rukundo, nyuma yo gutandukana n’uwahoze ari umugabo we Kanye West, avuga ko icyo gihe cyamufashije kwita ku bana be no gukora ku mishinga ye.

Kim Kardashian yavuze impamvu yamaze imyaka 5 nta mukunzi nyuma yo gutandukana na Kanye West

Kim Kardashian yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na The Times, aho yavuze ko usibye igihe yamaze akundana na Pete Davidson, yari amaze igihe kinini atari mu rukundo kuva mu 2021, ubwo yatangaga ubusabe bwo gutandukana na Kanye West.

HAGATI MURI WEB

Ati: “Nari maze imyaka itanu ndi ingaragu, kandi numvaga ari byiza. Nabashije kwita ku bana banjye no ku mishinga nifuzaga kugiramo uruhare. Ntabwo nigeze numva mfite igitutu cyo kwihutira kujya mu rukundo.”

Uyu mubyeyi w’abana bane yavuze ko kuba atari mu rukundo bitatumaga yumva hari icyuho mu buzima bwe, ahubwo ko yari akeneye igihe cyo kwiyitaho.

index.php

Yagize ati: “Nifuzaga gukira burundu. Ntabwo nari niteguye kongera gufungura umutima. Mu by’ukuri, nta nubwo nari nkibetekerezaho. Isi igukora neza iyo uretse ibintu bikagenda uko bigomba.”

Kim Kardashian kandi yabajijwe ku mubano we n’umushoferi wa Formula 1, Lewis Hamilton, ariko yanga kugira icyo awuvungaho.

Nubwo Kim atigeze atangaza ku mugaragaro uko umubano we na Lewis Hamilton uhagaze, aba bombi bakomeje kugaragara mu bikorwa bitandukanye kandi bagiye banashyira hanze amafoto agaragaza ko bagirana ibihe byiza.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Kim Kardashian na Lewis Hamilton bagaragaye mu birori by’Ubunani byateguwe na Kate Hudson muri Aspen, muri Colorado, mbere yo kujyana kureba Super Bowl muri Gashyantare 2026.

Kuva icyo gihe, aba bombi bakomeje gushyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto yabo, ibintu byakomeje urujijo ku mubano wabo.

Share this article

Comments

0

Comments are reviewed before they appear.

0 / 5000

No comments yet

Be the first to share your thoughts on this story.

You Must Read

View All